Ad Banner

Ijambo ry’Ibanze – Iya Mbere Ukwakira: Umurage n’Urumuri rw’u Rwanda

Ijambo ry’Ibanze – Iya Mbere Ukwakira: Umurage n’Urumuri rw’u Rwanda
Nyuma y’urupfu rwa Rwigema, Major Kagame (1990) ni we wafashe inshingano zo kuyobora urugamba

Tariki ya 1 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rwizihiza umunsi wo gukunda igihugu. Umunsi w’iyi tariki urakomeye  cyane mu mateka y’igihugu. Ni umurage ukomeye ku Rwanda rw’iki gihe.

Ni itariki igihugu cyageneye kuzirikana indangagaciro yo gukunda igihugu, indangagaciro yashyizwe mu kirango cy’u Rwanda hamwe n’ubumwe n’umurimo.

Gukunda igihugu ni imyumvire yubaka u Rwanda igenda ishinga imizi mu migirire, mu mikorere, mu bwenge no mu mitekerereze y’Abanyarwanda.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ni itariki yabaye imbarutso yo guhindura icyerekezo cy’u Rwanda. Ni bwo abasirikare b’umuryango FPR Inkotanyi bambutse ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Kagitumba, ziyobowe na General-Major Fred Gisa Rwigema, batangiza batyo urugamba rwo kubohora igihugu,

Nyuma y’urupfu rwa Rwigema, Major Paul Kagame ni we wafashe inshingano zo kuyobora urugamba rwamaze imyaka 4 kugera ku ntsinzi, yahagaritse Jenoside Leta yakoreraga abatutsi mu 1994, igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni. Ni uko igihugu cyabohowe, Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igena icyerekezo gishya.

Imyaka yakurikiye ibohorwa ry’igihugu yarimo ibikorwa by’inzibacyuho: kugarura umutekano mu gihugu cyari cyaragizwe umuyonga, guhangana n’ibitero by’interahamwe n’Abasirikare ba EX-FAR bari barahungiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, no gucyura mu gihugu amamiliyoni y’impunzi. Guverinoma y’ubumwe yihaye inshingano yo guhangana n’ingaruka za Jenoside, kubaka igihugu gishya, kugarurira abaturage icyizere cyo kubaho no guha abaturage bazahaye icyerekezo bahuriyeho.

Imyaka mirongo itatu n’umwe u Rwanda rubohowe irashize. Muri iyo myaka, abaturage n’abayobozi babo biyushye akuya, bagera kuri byinshi: umutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda urarinzwe, impunzi nyinshi zaratashye, inzego z’imitegekere y’igihugu zirahamye kandi ziha abaturage serivisi zinoze, urwego rw’abikorera ni umusingi w’ubukungu bw’igihugu. Urwego rw’uburezi rwashyizwemo imbaraga, ku buryo abana bose bemerewe kwiga kugera nibura ku mashuri 12 y’uburezi bw’ibanze. Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bahawe ubufasha na Leta, harimo kubakirwa amacumbi, kuvuzwa, kurihirwa amashuri no mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Gukunda igihugu kandi bigaragarira no mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage: gahunda ya girinka, aho imiryango ikennye yahawe inka zitanga amata, gushyiraho ubwisungane mu kwivuza ku baturage bose, kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage, kwegereza ubuvuzi abaturage kugera ku rwego rw’imidugudu. Itorero ry’igihugu ryongewe guhabwa umwanya, nk’urubuga rw’uburere mboneragihugu no gukunda igihugu bigenewe abato n’abakuru.

Ku buyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, gukunda igihugu bashyizwe mu ngamba z’igihugu. Umuyobozi ushishoza, ushyira umuturage ku isonga, bwubatse igihugu kigendera ku mategeko, ubutabera kuri bose, kurwanya akarengane na ruswa, kubazwa inshingano no gutekereza byagutse cyangwa kureba kure.

Nyuma y’imyaka mirongo itatu n’umwe igihugu kibohowe, imihanda, amashuri, amavuriro, serivisi zitumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga na interinete byashyizwemo ingufu: iyi ni ishusho y’icyerekezo cy’igihugu kiyubashye kandi cyubashywe mu ruhando mpuzamahanga cyangwa gifite ijabo n’ijambo nk’uko biri mu ndirimbo y’igihugu.

Mu bukungu, u Rwanda rwiyemeje gukurura ba mukerarugendo basura u Rwanda n’bashoramari bashora imari yabo mu Rwanda muri gahunda yo gushaka amaboko mu ruhando rw’amahanga, binajyanye n’icyerekezo rwihaye cyo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo ndetse na siporo.

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025, dusubize amaso inyuma, twongere dufate ingamba kandi dukaze intambwe kuko urugendo rwo kubaka u Rwanda ruracyari rurerure. Iki ni gihe cyo guhamya intambwe mu gukomeza kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo, kurinda ubusugire bw’igihugu, gusigasira indangagaciro z’umuco wacu mu rubyiruko no mu bakuze, kurinda ubumwe bw’abagize umuryango, no kurandura ubukene tugamije kubaka u Rwanda rutekanye, ruzira ubukene, mu iterambere rirambye. Gukunda igihugu si umurage gusa, ni urumuri ruyobora u Rwanda, aho ubumwe n’umurimo ari inkingi rwubakiyeho.

LA UNE

Bienvenue sur La Une, votre source d’informations fiables et pertinentes, en temps réel. Nous vous tenons informé des actualités, locales et internationales.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *