Advertisement

Ijambo ry’ibanze – Umunsi wo gukunda Igihugu: Nyuma y’imyaka 36, urugamba rurakomeje

Ijambo ry’ibanze – Umunsi wo gukunda Igihugu: Nyuma y’imyaka 36, urugamba rurakomeje

Tariki ya 1 Ukwakira ya buri mwaka, u Rwanda rwizihiza “Umunsi wo gukunda Igihugu”. Tariki ya 1 ukwakira 1990 – Tariki ya 1 ukwakira 2026, imyaka 36 irashize, hatangijwe urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uyu ni umwanya wo kuzirikana ubutwari n’ibitambo byatanzwe kugira ngo igihugu kibohorwe no kuzirikana inshingano z’abariho uyu munsi n’ibisekuru bizakurikiraho mu kurinda ibyagezweho, kubungabunga umutekano no gukomeza guteza imbere igihugu. Kuko gukunda igihugu bidashingiye gusa ku kuzirikana amateka y’urugamba, ahubwo bigaragarira no mu ruhare buri Munyarwanda agira mu kubaka ejo h’u Rwanda.

Gukunda igihugu ni umutima wo kugikunda, guterwa ishema no kugira igihugu, kubaha amateka n’indangagaciro zacyo, kwita ku nyungu rusange no guharanira iterambere ryacyo. Bigaragarira haba mu butwari bwo kukirengera mu bihe bikomeye, haba no mu bikorwa bya buri munsi bigamije kwimakaza amahoro, ubumwe, ubutabera n’iterambere.

Umugambi wo gucyura impunzi zari zarahejejwe ishyanga

Ku wa 1 Ukwakira 1990, ingabo zari iza RPA, umutwe wa gisirikare w’Umuryango FPR-Inkotanyi, zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, zinjiriye i Kagitumba, ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Izo ngabo zari ziyobowe na Maj Gen Fred Gisa Rwigema, waguye ku rugamba mu minsi ya mbere y’urugamba, nyuma ubuyobozi bufatwa na Majoro Paul Kagame.

Impamvu nyamukuru y’urugamba yari uguharanira ko impunzi z’Abanyarwanda zari zarameneshejwe mu gihugu mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri zemererwa gutahuka mu mahoro, zikongera kubaho mu gihugu cyazo. Ariko kubera imbogamizi za politiki no kwinangira k’ukutemera kw’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, ibiganiro byari bigamije gukemura icyo kibazo nta gisubizo byatanze.

N’ubwo habayeho imishyikirano, ntibyabujije abahezanguni ba Leta gukomeza ibikorwa byo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bityo, urugamba rwo kubohora igihugu rwaje no kuba urwo guhagarika Jenoside, mu bihe byaranzwe n’ubwicanyi n’isenyuka rikomeye ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nyuma y’imyaka hafi ine y’urugamba, Ingabo za RPA zageze ku ntsinzi ku wa 4 Nyakanga 1994, umunsi ukomeye mu mateka y’igihugu: umunsi wo kwibohora. Ibyo u Rwanda rwanyuzemo bitwibutsa ko kwigira, umutekano n’agaciro k’abaturage bishobora gusaba ibitambo bikomeye.

Gukunda igihugu: inshingano n’umurage ku rubyiruko

Nyuma y’imyaka 36 urugamba rutangiriye i Kagitumba, gukunda igihugu ni indangagaciro ikwiye kurenga ibikorwa byo kuzirikana uwo munsi gusa, ni umuco uhererekanywa mu bisekuru. Urubyiruko rw’u Rwanda, rwarazwe amateka arimo ubuhunzi, intambara na Jenoside, rukwiye gusobanukirwa ibitambo byatambwe n’amaraso yamenetse ngo igihugu cya bose kibeho, no gutozwa gukomereza aho bakuru babo bagejeje.

“Urugamba rurakomeje”: Ubu ubutumwa bufite igisobanuro kirenze urugamba rwa gisirikare. Buributsa ko kurengera igihugu bisaba no kugira inshingano nk’abaturage, gukora neza, kurangwa n’ubunyangamugayo, ubufatanye, no kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubumwe bw’Abanyarwanda ni yo nkingi kanagazi yo gukunda igihugu. Ni umurage ugomba kubungabungwa, ariko kandi ukaba n’inshingano buri gisekuru kigomba kongera kwiyemeza. Kwigira ku bakuru, ubufatanye n’ubwuzuzanye na byo ni inzira yo gusigasira uwo murage.

Urugamba rw’iki gihe

Uyu munsi wo gukunda igihugu urizihizwa mu gihe ibibazo by’umutekano mu karere bikomeje kuba ingorabahizi. Kuba umutwe wa FDLR ugikomeje ibikorwa byawo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bibangamiye bikomeye umutekano w’u Rwanda. Ni igihe cyiza cyo kuzirikana amateka y’urugamba no kuyahuza n’urugamba rwo muri iki gihe. Urwo ni urwo guhuriza hamwe imbaraga, gukumira amakimbirane no kubaka amahoro arambye.

Byongeye kandi, gukunda igihugu bigaragarira no mu myitwarire n’imyanzuro abantu bafata mu buzima bwa buri munsi. Ubukangurambaga nka #TunyweLess na #SoberGen, bugamije gushishikariza cyane cyane urubyiruko kugira imyitwarire iboneye, kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge. Bizafasha kugira abanyarwanda bafite ubuzima buzira umuze, bafite imbaraga, ubwenge n’ubushobozi bwo kuzuza inshingano  za buri wese.

Urugamba rw’iki gihe kandi ni urw’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Icyerekezo cya 2050 (Vision 2050) na Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) zitegura kubaka u Rwanda rufite amakoro ahagije haba ku gihugu, haba no ku banyarwanda.

Mu by’ukuri, kwizihiza Umunsi wo gukunda Igihugu ni uguhuza ibitambo by’ejo hashize n’inshingano z’uyu munsi. Abaharaniye kubohora igihugu banditse igice gikomeye mu mateka yacyo. Ababakomokaho na bo bafite inshingano zo kwandika igice cyabo, barinda ibyagezweho kandi bagashakira ibisubizo ibibazo by’igihe tugezemo.

Nyuma y’imyaka 36 urugamba rutangiye, ubutumwa buracyari bwa bundi: urugamba rwo kubaka u Rwanda rurakomeje. Uruhare rwa buri munyarwanda mu bumenyi, mu bushobozi no mu nshingano ze ni ntagereranywa.

Twibutse intego eshatu ziri mu kirango cya Repubulika y’u Rwanda: “Ubumwe, Umurimo, Gukunda Igihugu”

Restez informé, où que vous soyez

Nous respectons votre vie privée. Aucun courrier indésirable.

Restez informé, où que vous soyez

Nous respectons votre vie privée. Aucun courrier indésirable.

Anastase Rwabuneza

Journaliste chevronné avec plus de 20 ans d'expérience, Anastase Rwabuneza est un expert accompli des médias.
0 0 votes
Article Rating
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x