“Ubumwe n’ubudaheranwa: Amahitamo yacu” – Gahunda yahariwe ukwezi k’Ukwakira
NDLR: Ubutumwa bwa Dr Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ku wa 1 Ukwakira 2026:
Dutangiye ukwezi kw’Ukwakira Leta y’u Rwanda iharira kuzirikana “Ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.” Ni amahitamo u Rwanda rwafashe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yo kubakira ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira zawo.
Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda, ingingo ya 11, rivuga ko umuco nyarwanda ari isoko yo kwishakamo ibisubizo ku bibazo biremereye u Rwanda rwahuye nabyo. Ingingo ya 47 ikavuga ko Leta ifite inshingano zo guteza imbere indangagaciro z’igihugu zishingiye ku mibereho, ku mitekerereze ndangamuco no ku biranga umuco w’igihugu.
Ni yo mpamvu buri mwaka mu kwezi kw’Ukwakira u Rwanda ruha umwihariko indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda kuko ziri ku isonga y’izafashije u Rwanda mu mibereho yarwo, ruba igihugu gikomeye, gifite abaturage bashyize hamwe, bikirinda mu binyejana byinshi kutajegajezwa n’ibihinda nkuko byagendekeye ibihugu byinshi bya Afurika byahuye n’ubucakara.
Tugaruke ku isoko, turebe kandi tuzirikane izi ndangagaciro zarinze u Rwanda, bityo tuzivomemo ibizakomeza kurinda ubumwe bwacu:
Mu by’ingenzi byarangaga ubumwe bw’Abanyarwanda bishingiye ku muco wacu, harimo:
- Kuba baremeraga ko basangiye isano. Biyitaga Bene Kanyarwanda.
- Bemeraga ko bagize umuryango umwe, basangiye ururimi, umuco n’igihugu.
- Bari bahuriye ku muyobozi wabo umwe: Umwami w’u Rwanda. Bamwitaga Umwitarurabwoko, Musangwa wa Bose, Umubyeyi w’u Rwanda, Umuvunyi w’igihugu, Nyagasani. Niyo babaga batumvikanye baravugaga ngo Dusangiye Umwami ntidusangiye ijambo bumvisha ko abantu bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye, ariko ko bidashobora kubatanya, ko Umwami wabo abahuza.
Umwami na we yarabyitwararikaga akaba Umuyobozi w’Abanyarwanda bose nk’abana be. Ni imwe mu mpamvu ya mbere yatumye abakoloni n’abapadiri baca umwami Musinga.
Ubumwe bw’abanyarwanda babugaragarizaga mu migani yatangaga icyerecyezo bagamije. Dore imwe muriyo :
- Ababiri bajya inama baruta umunani barasana
- Abajya inama Imana irabasanga
- Abantu ni magirirane
- Agasozi gaterera ugatega inshuti
- Ubwenge burarahurwa
- Ubwenge bw’umwe buratuba
- Nta mugabo umwe
- Imfura aho zisezeraniye niho zihurira
- Akebo kajya iwa mugarura
- Gira So yiturwa indi …
Abanyarwanda kandi berekaniraga mu migani ibyo bagomba kuzirikana no kwirinda ngo ubumwe bwabo budahungabana:
- Inzara irashira igihemu ntigishira
- Bagarira yose ntuzi irizera n’irizarumba
- Ukuri guca mu ziko ntigushya
- Umugabo apfa rimwe ntapfa kabiri
- Ab’imbwa bifuza ko budacya
- Imirimo ibiri yananiye impyisi
- Ukwimye amata akwigisha kwihahira
- Uguhiga ubutwari muratabarana
- U Rwanda urusasira imigozi rukayiguhambiriza.
Ntibishidikanywaho, umuco w’ubumwe bw’Abanyarwanda washenywe n’ubukoloni, amadini mvamahanga na politiki y’irondabwoko n’irondakarere ya PARMEHUTU na MRND n’Amashyaka ya hutu pawa, birangizwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jenoside imaze guhagarikwa na FPR-Inkotanyi muri Nyakanga 1994, umuco nyarwanda warifashishijwe ukemura ibibazo by’ingutu twatewe na Jenoside: Gacaca, Gira Inka, Ubudehe, Ubwisungane mu kwivuza, Umushyikirano, n’ibindi.
Ubu tugeze he?
Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE muri 2025 bwerekanye ko ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda buri ku gipimo cyiza cyane cya 95,3%.
- Intara y’Iburasirazuba iri ku isonga 97,2%
- Amajyaruguru 95,5%
- Amajyepfo 95,4%
- Uburengerazuba 94,9%
- Umujyi wa Kigali 93,7%.
Kubera ko “utazi iyo ava atamenya iyo ajya,” Ukwezi kw’Ukwakira 2026, Abanyarwanda tuzaguharira umwanya wo kwishimira umusaruro w’urugendo rwiza rw’ubumwe bwacu. Kubera ko ukuri gushirira mu biganiro, tuzakora ibiganiro mu nzego zose bizasuzuma amateka yacu, aho tugeze twiyubaka tunubaka u Rwanda, aho tugomba kugana n’ibyonnyi bikituzitira, bityo dufate ingamba zo kubitsinda no gukomeza umuvuduko w’iterambere nk’abasangirangendo batazongera kujegezwa na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu. Duharanire kutazaba aka wa mugani uvuga ngo “umubyeyi ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye.”
Muzagire ukwezi kwiza kw’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Skip to content

