U Rwanda ruribuka: Umuhate wo kubaho w’abantu mu myaka 32 ishize – Jeannette Kagame
Ubu ni butumwa ubwa Nyakubahwa Jeannette Kagame, yatanze mu cyongereza ku rubuga rwa Imbuto Foundation, tukaba twabubashyiriye mu Kinyarwanda
Imyaka 32 irashize, nongeye kwandika mfite urubyiruko rwacu mu bitekerezo.
Bana dukunda, mbega ukuntu twifuzaga kuba twabizeza ko urugamba rwa “Ntibizongere Ukundi” ruzashyirwaho iherezo mu gihe cyacu. Ko ibitugu byanyu bitazaremerezwa n’imitwaro y’amateka atararangira, ibitekerezo byanyu bitazagerwaho n’imivumba yongera y’imvugo yakoreshejwe mu bihe by’umwijima – by’ivangura, bisubiza inyuma, byuzuye urwango n’urugomo.
Yewe.
Mbega ukuntu bibabaje kandi biteye ubwoba, ku bashinzwe kwita ku burere bw’abakiri bato, kumenya ko urugamba rwo guharanira kubaho, ari na rwo rugomba guhabwa abo dushinzwe kurengera.
Ndizera ko namwe mubibona.
Hashize imyaka mirongo itatu n’ibiri, ni ukuri gusharira: imbaraga mbi zashakaga gusenya igihugu cyacu (kandi zabuze gato ngo zibigereho) ntaho zagiye – zakomeje kubaho, zongera kwisuganya, zongererwa ubushobozi n’amaboko y’abaturanyi.
Ni nde wari gutekereza ko Umuryango mpuzamahanga wabonye tutitabwaho mu gihe ubuzima bwacu, igihugu cyacu, icyubahiro cyacu byari mu kaga, ubu ari wo udutunga intoki, tuzizwa ko twirwanyeho ngo tubeho?
Ni nde wari kubitekereza? Ni nde wari gutekereza ko intwari zitanze zigahagarika ubwicanyi, zikaba ari zo zahaye igihugu cyari cyarasenyutse amahirwe mashya yo kubaho, ubu ari zo zasunikirwa ku ntebe y’abashinjwa?
Bana dukunda, izo ntwari ziraregwa kuko zikora buri munsi ngo zikingire ikiragano cyanyu n’ikizaza, zikabarinda ibyago bayabaye ku bababanjirije.
Ziregwa kuko zikora kugira ngo zisohoze isezerano rikomeye ry’uko Abanyarwanda batazapfa bwa kabiri.
Mbega ibirego bidafite ishingiro.
Mbega ukuntu biteye isoni guhindanya ukuri, kuvuga ko abatugaruye iwacu aho buri mwana afatwa nka Nd’Umunyarwanda, bakaba ahubwo ari bo noneho barimo gukwirakwiza urwango n’amacakubiri. Ko abashyize ubuzima bwabo mu kaga ku bwacu TWESE, ari bo bicanyi ubu, abakorera ibya mfura mbi abagore, mbese nkaho ari byo “bikorwa bibashimisha”.
Mbega ukuntu bibabaje kandi biteye isoni ingengabitekerezo y’abicanyi bazwi, ubu itwererwa abarokotse ubwicanyi bwabo.
Nyamara, turacyari hano.
Inkuru z’ibinyoma zahoze zigenda nk’imivumba, ubu noneho zashinze imizi. Rimwe ziriyongera, ubundi zigabanuka, nyamara ntizikirenzwa ingohe.
Zirubakwa, zigashyigikirwa kandi zigakwirakwizwa n’imbaraga zikomeye, mu karere no hanze yako.
Ibinyoma bisinziza isi k’uwo kubaho n’uwo gupfa, uwo kubahwa n’uwo gupfukamishwa – ntibikiri ibintu bidasanzwe. Nguko uko igihe cyacu cyubatse.
Hashyizweho uburyo bugambiriwe kandi buhoraho
Kugera ku kuri bisaba imbaraga no gushaka kumva amateka yacu akomeye. Hagati aho, inkuru yorohejwe innyega ubutwari bwo kubaho ku barokotse iza itunganyijwe neza, bateguye uko ikoreshwa, bityo ikaba kimomo.
Ariko musomyi mwiza ntukore ikosa: Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’abantu benshi, kandi iyo Jenoside nayo yabaye kimomo. Yari yarateguwe binyuze mu icengezamatwara rya politiki ry’igihe kirekire, umugambi wo gutegura ibikorwa bya gisirikare, iherezo riba kuyishoramo urubyiruko.
Ariko maze igihe nitegereza neza urubyiruko rwacu rw’ubu. Ubwenge bwabo. Uburyo bwabo bwo gushaka ukuri nyako. Kwanga gushukashukwa. Hafi y’urusaku rugamije kubayobya, hari ubutwari. Hari ubushishozi.
Nahisemo kwiringira ubwo bushishozi mu byo mfite byose.
Ntituvuga “Ntibizongere Ukundi” kuko twizera ko ikibi cyaranduwe, cyangwa ko urugamba rwarangiye; tuvuga “Ntibizongere Ukundi” kuko twakiriye ukuri ko guhora duhanganye bigamije gukumira ikibi cyagerageje kudusenya no kuduhanagura.
Nta yandi mahitamo!
Bana bato, namwe mugomba kwanga ko inkota y’ibinyoma isenya ahazaza hanyu.
Ngira ngo icyerekezo cy’“Indangagaciro z’Isi yose” cyayobye inzira nyakuri. Cyangwa ngira ngo yari ikinamico kuva kera, natwe mu mitekerereze yoroheje, tutazi guseka.
Igihugu cyacu cyashyizeho ubutabera bwunga mu rwego rwo kuryoza abakoze ibyaha, nubwo butari buhambaye, hari hagamijwe icyizere cyo kongera kubakira hamwe.
Abacitse ku icumu batanze impano ikomeye: imbabazi.
Bakoze nk’abikorera ubwabo. Ku bw’abazaza nyuma. Ku bw’igihugu.
Tuzahora tubashimira.
Hari ahantu runaka, Abanyarwanda twanditse ahazaza hatandukanye n’aho twari twarateguriwe. Mu gutegura ahazaza, byinshi mu byo dukora bizagira inzitizi, bizagira abo bibangamira, ndetse hari n’abo byamaze kubabaza.
Niko biri. Turagana imbere kandi ntituzasubira inyuma.
Ariko se Mana y’u Rwanda, isi yacu iragana he?
Nshuti wacitse ku icumu, nshuti munyarwanda, nshuti rubyiruko, mu isi aho ukuri kwabaye igikangisho, ijwi ryawe, ubu ni bwo rifite imbaraga kurusha mbere.
Mu gihe amagambo y’urwango n’imvugo zarwo bisigaye bifatwa nk’ukuri, aho ukuri kurohama mu rusaku rw’ikorabuhanga n’iyongeramvugo, guceceka kwawe kuzafatwa nk’aho ubwo wemeye. Kuzaba intwaro y’abashaka guhindanya amateka yawe no kwangiza ahazaza hawe.
Ihumure ry’ibihe by’amahoro ntirizakubere impamvu yo kudohoka kuba maso, amateka aratwigisha: Ikitarinzwe cyane kirazimira, byanze bikunze.
Igihe twari twegereje Kwibuka, natangiye gutekereza kuri ubu butumwa ndimo kwandika, mfite umutima uremerewe. Ndandika ndi umubyeyi. Nandika ndi nyirakuru w’abuzukuru. Ndandika kuko igihe cyahise hari ibyo cyatweretse, bibaho kandi bidahinduka.
Imyaka 32 yo guhangana n’ihungabana, kurivura no kongera kubaka.
Igihe gihagije cyo guhindura inzira y’igihugu. Igihe gihagije cyo kongera kubaka inzego, kwisubiza icyubahiro, no gutekereza kongera kubana.
Ariko kandi imyaka 32 burya ni mike.
Ni imyaka y’ubukure buhamye.
Igihugu kiracyataguza.
Ibyo twubatse ni iby’agaciro, ariko ntibirashinga imizi bihagije.
Ntukirengagize ukuri: ku mugabane wacu, ku isi yose, hari ikintu kidasanzwe kirimo kuba. Ubugome burimo gufatwa nk’ibisanzwe. Ubusambo bwabaye nk’igikenewe. Abo kwegekaho ibyaha barahimbwa hagamijwe kuyobya abaturage.
Ibi ni ibihe bidasanzwe, ariko tugomba kwiga kujyana na byo.
Yego, igihe cyo Kwibuka iyo kigeze, abibuka basa n’abageragezwa. Yego, mu isi y’ubugome, ibikomere bya kera byongera gutonekwa, n’icyo kigeragezo kikarushaho kuba kibi.
Nshuti wacitse ku icumu, mbega ukuntu umutwaro wawe uremereye! Wagira ngo kwibuka mu ruhame bihungabanya ihumure ry’abakureba, bamwe bahitamo kujya kure y’ukuri kubazengereza.
Turabibona. Turabibona iyo musabwa, mu buryo bwihishe cyangwa bweruye, kugabanya ijwi ryanyu, guhindura ububabare bwanyu, koroshya inkuru zanyu ngo ziryohere.
Icyo gitutu kirushaho kwiyongera. Bikinjira mu guceceka kandi kudatanga amahoro.
Ibyo tugomba kubyanga.
Ubutwari ndashyikirwa buboneka mu kongera kubara inkuru y’uwacitse ku icumu, ni isima yo kongera kubaka igihugu.
Turi hano kuko MURIHO.
Nshuti Mubyeyi, waba muto cyangwa mukuru,
Twebwe nk’ababyeyi, tugomba kurera no gutegura igisekuru kitagarukira ku kwibuka gusa. Igisekuru kizi kubaza. Igisekuru kigenzura ukuri. kimwe kivuga gishingiye ku bimenyetso, ubutwari n’ubunyangamugayo bugaragaza ukuri neza.
Twese tuzi uko twari tumeze nk’igihugu. Ubu turimo kubaka icyo tuzaba cyo. Icyuho kiri hagati ya byombi kigomba kuzibywa no kurinda cyane kw’amateka yacu no kwiyemeza kubana neza muri iki gihe cyacu.
Tuzi ko urwango ruzakomeza muri iki gihe cyo Kwibuka, nk’uko bihora biba. Ubu tumaze kumenya injyana yabyo.
Tuzi kumva ijwi ryarwo, tukarisubizanya ukuri kwacu.
Tururwanya, dutwara itabaza ryacu imbere. Itabaza ryakana umucyo ku buryo ibinyoma bidashobora guturana na wo.
Turibuka!
Uyu munsi, dukomeje kubaho, dukomeje kurwana.
Ejo, abana bacu bazakura kandi bazatera imbere.
Ibi ni isezerano ryacu, ni umuhigo wacu.
Mpore Rwanda.
Nyakubahwa Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika

