Umushinga “Dukore Twigire” uzubaka ubushobozi bw’impunzi n’abaturage bo mu miryango yabakiriye
Muri Lemigo Hotel i Kigali, ku wa gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, habereye umuhango wo gutangiza umushinga Dukore Twigire, watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ukazashyirwa mu bikorwa na World Vision Rwanda, Caritas Rwanda ndetse n’Umuryango Nyarwanda ugamije Iterambere (RODI), n’abandi bafatanyabikorwa.
Uyu mushinga uzafasha imiryango irenga 2 133, aho 70 % ari impunzi naho 30 % ari Abanyarwanda bo mu miryango yabakiriye, kugira ngo bikure mu bukene bukabije binyuze mu kwigira no kongererwa ubushobozi.
Umuhango wo gutangiza uyu mushinga witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri Albert Murasira, ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Madame Pauline Okumu, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Oscar Kagimbura, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) mu Rwanda, Madame Aïssatou Ndiaye, ndetse n’uhagarariye RODI Rwanda.
Mu ijambo rye, Pauline Okumu yashimangiye ko uyu mushinga utagamije gufasha imiryango binyuze mu guhabwa imfashanyo zitangwa n’impano, ahubwo ugamije kubafasha binyuze mu kubongera ubushobozi no kwigira:
«Twizeye ko nibura 70 % by’imiryango izahabwa ubufasha izava mu bukene bukabije, bidaturutse ku guhabwa impano, ahubwo bazahabwa ubushobozi bwo kwigira no guharanira ubudaheranwa».
Minisitiri Albert Murasira yishimiye uyu mushinga, anashimira Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, World Vision n’abandi bafatanyabikorwa. Yagaragaje kandi ko ubu bufatanye buzagirira akamaro impunzi n’imiryango y’Abanyarwanda yabakiriye.
Ibiganiro byatangiwe muri uwo muhango, byagarutse ku ntego z’umushinga, uburyo uzashyirwa mu bikorwa n’akamaro uzagira mu guteza imbere imibereho y’abagenerwabikorwa. Hagaragajwe kandi ingamba zo gufasha impunzi n’abaturage bo mu miryango yabakiriye kwigira no kuva mu bukene mu buryo burambye.
World Vision Rwanda ni umuryango wa gikirisitu ukora ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere. Umaze mu Rwanda imyaka irenga 30, mu bikorwa birimo kurengera abana, guteza imbere uburezi, ubuzima, umutekano w’ibiribwa n’iterambere ry’imiryango. Intego nyamukuru yawo ni ukwita ku bana n’imiryango ikennye mu kubafasha kugira ubuzima bwiza no kwikura mu bukene.

