Ad Banner

Bavuze iki kuri Shampiyona y’amagare yabereye i Kigali?

Bavuze iki kuri Shampiyona y’amagare yabereye i Kigali?

Kigali, umurwa mukuru w’urwa Gasabo yanditse amateka ku isi. Kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, yakiriye irushanwa ry’isi ry’umukino wo gusiganwa ku magare ribereye ku nshuro ya mbere muri Afurika.

Uko imyiteguro yagenze, uko irushanwa ryagenze, uko abasiganwa barushanwe, uko abafana bitwaye mu gushyigikira abakinnyi, umutekano mu isiganwa no hanze yaryo, urugwiro abanyarwanda bagaragarije abashyitsi… umva uko abayobozi bamwe n’abitabiriye imikino babivuzeho:

Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda

Ku rubuga rwa X, Perezida Paul Kagame yagize ati:

U Rwanda rwishimiye kwandika amateka yo kwakira iri siganwa ku rwego rw’isi. Ndashimira abakinnyi bose basiganwe mu murwa mukuru wacu, n’uko bagaragaje ubwitange n’umurava.
Ndashimira inshuti yanjye David Lappartient, ikipe yose ya UCI, abafatanyabikorwa, inzego zabungabunze umutekano mu nzira zose, by’umwihariko, abaturage b’u Rwanda bagaragaje imbaraga no gushyigikira irushanwa byatumye Kigali2025 iba irushanwa ry’akataraboneka kandi ritazibagirana.

David Lappartient, Perezida wa UCI

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku isi, yanezere maze aravuga ati:

Wow Kigali2025! Biragoye kubona amagambo yo gusobanura ibyishimo by’uyu munsi! Mwarakoze ku ishyaka mwagaragaje, ku mihanda no hanze yayo, ubwo abafana bakiraga Tadej Pogačar wongeye kwisubiza umwambaro w’amabara y’umukororombya, Remco Evenepoel watsindiye umudari wa Feza, hamwe na Ben Healy wegukanye Umuringa. Mwarakoze mwese ku bw’uyu munezero! Warakoze Kigali! Warakoze Rwanda!

Kigali2025 irarangiye, none ubu amaso tuyerekeje i Montreal2026! Nifurije ikipe y’Abanyakanada amahirwe mu myiteguro y’imikino itaha, kandi ndashimira byimazeyo Kigali kuba yaraduhaye ibyishimo by’amateka.

Ni ishema kubana n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame n’igikomangoma Albert II wa Monaco mu muhango wo gutanga ibihembo bisoza isiganwa. Mwarakoze kubana natwe no kudushyigikira muri iyi mikino ibereye muri Afurika ku nshuro ya mbere.

Irushanwa ryo gusiganwa ku magare yabereye i Kigali muri 2025 ryanditse amateka! Turashimira byimazeyo Perezida wa FERWACY, Samson Ndayishimiye. Gukorera ku ntego no gukorana umurava kwe byatumye iyi mikino igenda neza cyane, yandika izina mu Rwanda no ku rwego rw’isi.

Amina Lanaya, Umunyamabanga Mukuru wa UCI

Undi muyobozi utarahishe amarangamutima ye ni Amina Lanaya, Umuyobozi Mukuru muri UCI, washimye imitegurire myiza n’ukuntu mu Rwanda bamwakiriye neza:

Mu myaka makumyabiri maze nkora uyu murimo, sinigeze mbona igikorwa giteguwe ku rwego rwo hejuru nk’uru. U Rwanda rwazamuye urukiramende mu gutegura irushanwa ry’umukino w’amagare ku isi.

Kwakira ku nshuro ya mbere iyi mikino muri Afurika, byandenze. Kuva nkigera i Kigali, uburyo imyiteguro yari ku rwego rwo hejuru, byatumye niyumvamo akanyamuneza. Irushanwa ry’amagare ku isi i Kigali mu mwaka wa 2025 ni ryo rya mbere riteguye neza kurusha ayandi yose nabonye.

Tadej Pogačar, wegukanye isiganwa ry’abagabo – Elite

Uyu munyasiloveniya ni we gihanganye mu basiganwa ku magare ku rwego rw’isi. Ni we wa mbere mu mateka wegukanye Tour de France na Shampiyona y’isi mu imyaka ibiri ikurikirana, i Zurich 2024 na Kigali 2025. Tadej Pogačar yagize ati:

Nishimiye cyane iki gihugu cy’imisozi igihumbi. Kuva nagera aha kugeza ubu, muri jye isura y’u Rwanda ni nziza cyane. Nakoze imyitozo myiza hano ndi kumwe n’umukunzi wanjye Urška Žigart, hamwe n’ikipe yanjye. Ibi byatumye irushanwa rirushaho kumbera agahebuzo.

Nishimiye cyane iyi ntsinzi. Kwambara ku nshuro ya Kabiri umupira w’amabara ya UCI ntibisanzwe. Uburyohe bwa Kigali bwaramfashije cyane, nk’akazamuko ko kwa Mutwe (mur de Kigali) n’akandi kazamuko ka Kimihurura, kugeza ngeze ku murongo wa nyuma kuri KCC. Twari dufite igitutu gikomeye nk’abahabwaga amahirwe, ariko twabigezeho nk’ikipe. Ndishimye kandi ndanezerewe.

Remco Evenepoel, watwaye umudari wa Feza

Uyu mubirigi ni we wari wegukanye umudali wa Zahabu ku munsi wa mbere mu gusiganwa n’ibihe. Yaharaniraga kubona umudari wa kabiri wa Zahabu i Kigali. Kutagera kuri iyo ntego ntibyamushimishije, ariko yishimiye umusaruro w’ikipe ye:

Twatsindiye Zahabu na Feza. Turishimira kuba dutahanye imidali ibiri. Ni igikorwa cy’ubufatanye bukomeye kandi ndashimira ikipe yanjye yose ku bwo kuntera ingabo mu bitugu mu minsi icumi ishize.
Vuba, tuzongere duhurire mu marushwanwa y’i Burayi.

Nelly Mukazayire, Minisitiri wa siporo

Ibikorwa by’irushanwa ry’isiganwa ku magare biri mu nshingano za Minisiteri ya Siporo iyobowe na Minisitiri Nelly Mukazayire. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, mu byishimo byinshi, yashimiye umukuru w’igihugu, ku buyobozi bwe bureba kure, bwatumye izi nzozi zisohora, maze agira ati:

Waramutse Rwanda! Mbega icyumweru kitagira uko gisa, mbega ibihe byiza! Amateka ariyanditse! Ntewe ishema no kuba uyu munyarwanda uyu munsi! Ndashimira mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Kagame, umuyobozi ureba kure, washyize u Rwanda ku rwego ruhanitse, tukaba twakiriye iri rushanwa, kandi siporo itwinjiriza nk’uko bigenda ahandi ku isi.

Urugendo rurakomeje… Ndashimira abagize komite itegura yo ku rwego rw’igihugu, abakorerabushake bakoze abanywa n’ijoro, abadufashije mu myiteguro bagashyiraho ibikorwa remezo byiza cyane,

Abari bafite ibyo bamurika ahagenewe gufana, Abashyushyamuziki (DJs) abahanzi basusurukije abitabiriye irushanwa.  Ndashimira cyane abafana bo mu mujyi wa Kigali. Mwatumye iki gihe kiba ikirenga!

Inseko yanyu, indirimbo zanyu, imbyino zanyu no gushyigikira abasiganwa muri iki cyumweru cyose byari byuzuye ubunyarwanda!

Twikomereze Imihigo, twubake u Rwanda rutubereye kuko dukwiye ibyiza maze Rweme no kwisi hose.

Thierry Kayishema, Umunyamakuru

Umunyamakuru Thierry Kayishema wa Televiziyo y’u Rwanda wagejeje ku Banyarwanda irushanwa ryose kuva ritangiye kugeza risoje, aremeza akanasoza abaza. Ngaya amagambo ye:

Kuri jye iyi ni imwe mu nkuru nziza za shampiyona y’isi y’isiganwa ku magare: Urukuta rwa Kigali – Kwa Mutwe (Mur de Kigali) mu Rwanda. Uru ruhigitse urukuta “beat Mur de Huy” rwo mu Bubirigi mu bwitabire bw’abafana no gushyushya aho igare rinyura.

Ubundi Isi yari igishidikanya none ubu impaka zacitse Isi yagiraga inkuta 2 z’igare, Mur de Huy mu Bubiligi na Mur de Kigali mu Rwanda.

Ejo kwa Mutwe hahise haca impaka. Abageze kwa Mutwe mwarakoze kuduhesha ishema, Nonese niba wari uhari wiboneye n’amaso yawe icyo urukundo ari cyo? Wabonye iki?

LA UNE

Bienvenue sur La Une, votre source d’informations fiables et pertinentes, en temps réel. Nous vous tenons informé des actualités, locales et internationales.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *