“La Une” igiye kujya inabagezaho inkuru mu Kinyarwanda – Ubwanditsi
Kuva muri Gashyantare 2025, Ikinyamakuru “La Une” yatangiye kubagezaho amakuru, isesengura n’ibitekerezo ku bibera mu Rwanda, mu karere ndetse no ku isi hose, binyuze mu nkuru n’isesengura mu rurimi rw’Igifaransa binyuze ku rubuga www.laune.rw.
Twagiye tunabagezaho ibiganiro binyuze ku muyoboro wa YouTube “La Une TV-Rw”, bituma ibyo tubategurira birushaho kugera ku bantu benshi mu majwi n’amashusho.
Uyu munsi tubazaniye indi nkuru nziza. Mu ntambwe nshya, twabafunguriye kuri uru rubuga idirishya rishya muzajya musangamo amakuru, isesengura n’ibitekerezo biteguye kinyamwuga kandi bijyanye n’ibyifuzo abakunzi bacu bakomeje kutugezaho.
Muri uru rugendo rwo gutanga umusanzu wacu mu kubaka itangazamakuru ry’umwuga mu Rwanda, twumvise neza ibyifuzo by’abasomyi bacu kandi dukomeye ku ntego yo kubagezaho amakuru yizewe, ateguranywe ubuhanga kandi abagezwaho mu gihe gikwiye. Ni muri urwo rwego twafashe icyemezo cyo kubafungurira idirishya rishya mu Kinyarwanda kuri uru rubuga rwacu kandi rwanyu.
Ikinyarwanda ni ururimi ruhuza Abanyarwanda, baba abari mu gihugu cyangwa abo hanze yacyo. Ni indorerwamo y’umuco, indangagaciro n’umurage by’igihugu n’abagituye. Basomyi bacu, Ikinyarwanda kije kongera kubegereza ikinyamakuru cyanyu “La Une”, aho muri hose, no gushimangira ubushake bwo kubaka itangazamakuru rigenewe bose.
Muri iri dirishya rishya dufunguye, ku rubuga rwacu muzahasanga amakuru agezweho, isesengura ryimbitse, inkuru zicukumbuye n’ibitekerezo, byose byubakiye ku ndangagaciro z’itangazamakuru ry’umwuga.
Komeza usure “La Une”. Ba hafi y’ikinyamakuru cyawe kugira ngo hatagira na kimwe kigucika ku buzima bw’igihugu n’ibibera hirya no hino ku isi.
“La Une” ni ikinyamakuru cyacu twese.

