Ad Banner

Tante Joséphine, Indangamirwa turagushimira

Tante Joséphine, Indangamirwa turagushimira

Ku wa gatandatu, tariki ya 11 ukwakira 2025, ni bwo umurinzi w’igihango Josephine Murebwayire yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo, nyuma y’igitambo cya misa cyo kumusabira no kumuherekeza cyabereye muri Paruwasi Regina Pacis. Ubu butumwa abutuwe na Uwera Assumpta, Umubyeyi wa famille Indangamirwa, umwe mu miryango igize Ibuka.

Mubyeyi watubereye umwihariko, wadukunze bikwiye, watwishimiye tukabyumva, ukaba mu byacu byose, Indangamirwa turagushimira!

Twumvise amajwi menshi ahinyuza, aganzwa n’inkuru nziza usize inyuma, biduha  imbaraga zo gutuza, nk’uko wakoraga byose utuje. Indangamirwa Turagushimira!

Wakunze buri wese kibyeyi, waradushyingiye uraduhemba, waradusengeye uduha umugisha, kuba iruhande rwawe byaturemye umutima! Indangamirwaturagushimiye!

Twifuje byinshi byagushimisha, Twakoze bike uko tubishoboye, kunyurwa kwawe kwaduteye ishema. Indangamirwa Turagushimira!

Maze rero Tante wa twese, Rurema wakuduhaye yaragushoboje, nawe yaragukunze ngo mutaramane. Tutagukerereza musange. Aguhuze n’abawe, ubone imfura na bucura bawe, Maze utuze bikwiye Mubyeyi. Indangamirwa Turagushimira!

Uzabwire abacu ko wabavugiye, ubabwire ko wubatse benshi. Uzababwire ubwiza bw’Inkotanyi, Ubabwire uko twashibutse, Ubabwire ko duhora tubibuka, Uzababwire n’uko twahagaze mu cyuho. Indangamirwa turagushimira!

Ngaho ndagusezeye rurabo rwera, nsigaranye ijwi ryawe mumatwi yanjye, Nsigaranye ingendo yawe ituje, Nsigaranye umutima wawe ukomeye, Nsigaranye isura y’uruhanga rwawe rwiza, Nsigaranye ishusho y’umurwayi utuje, Nsigaranye ibikorwa byivugira muri wowe. Indangamirwa turagushimira!

Waturirimbiye Magnificat, Reka iguherekeze mu majwi yacu, Abamalayika bayikirize, Ijuru rikwakire, Umutima w’Imana ukwishimire, Ukuruhure imibabaro yose ube mu mahoro yayo Mubyeyi. Indangamirwa Turagushimira

LA UNE

Bienvenue sur La Une, votre source d’informations fiables et pertinentes, en temps réel. Nous vous tenons informé des actualités, locales et internationales.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *